in

Bidasubirwaho igitaramo Diamond yari yatumiwemo cyirasubitswe

Nyuma y’ibibazo byinshi byavugwaga mu rugendo rwa Diamond Platnumz, igitaramo yari bukore uyu munsi mu masaha y’umugoroba cyasubitswe.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo byari biteganyijwe ko umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania Diamond Platnumz yari bugere mu Rwanda aje kwitegura igitaramo yari bukorere mu Rwanda ariko iki gitaramo cyasubitswe.

Amakuru ahari avuga ko uyu muhanzi ndetse n’uruganda rwa SKOL batumvikanye ku bintu bitandukanye harimo ibikorwa yari bukorane n’ikipe ya Rayon Sports ndetse byanavugwaga ko ngo nyuma y’iki gitaramo Diamond yari bukore Hari bubeho guhurira mu kabari kamwe i Kigali ari nacyo kintu cyatumye uyu musore ataboneka, bigatuma igitaramo gisubikwa.

Iki gitaramo cyasubitswe cyari kirimo abahanzi benshi bakomoka hano mu Rwanda bayobowe na Chris Eazy ndetse n’abandi benshi bakomeye ariko ntabwo haratangazwa igihe kizongera gusubukurirwa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa munyamakuru warize kubera Messi yaje mu kiganiro yambaye nk’abashumba

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye gushyirwamo Milliyari 2.5 kugirango ibashe kwitwara neza