Bidasubirwaho hemejwe igihe abantu bazemererwa kujya gutura ku kwezi, dore uburyo bizakorwamo.
Ikigo cy’Abanyamerika cy’ubumenyi bw’Ikirere (NASA) cyatangaje ko muri 2030, abantu ba mbere biga ibijyanye n’imibumbe n’isanzure, bazatangira kujya kuba ku kwezi.
Byemejwe n’umuyobozi wa gahunda y’iki kigo yiswe Orion, Howard Hu wemeje ko mu mwaka wa 2030 ikiremwamuntu kizaba giturutse ku Isi, kizakandagiza ikirenge ku kwezi mu buryo bwo gutura yo.
Yatangaje ibi ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda ya Orion, aho yemeje ko abantu ba mbere bazajya ku kwezi ari abashakashatsi n’abahanga bazaba bagiye gukora ubucukumbuzi kuri uyu mubumbe.