in

Bidasubirwaho hamenyekanye igihe Iraguha Hadji wa Rayon Sports azamara adakandagira mu kibuga nyuma yo kuvunikira ku mukino wa Gasogi United

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu ikipe ya Rayon Sports, Iraguha Hadji ashobora kumara hanze y’ikibuga ukwezi kurenga nyuma yo kugira imvune ku mukino baheruka gutsindamo Gasogi United.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bari bamaze igihe bafasha ikipe ya Rayon Sports kwitwara neza, gusa iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian igiye kumara ukwezi kurenga itamufite.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, nibwo Iraguha Hadji yavunikiye mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ubwo Rayon Sports yatsindaga Gasogi United igitego kimwe ku busa.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Iraguha Hadji azamara hanze y’ikibuga ukwezi kurenga, bikaba bivugwa ko azasubukura imyitozo mu kwezi kwa Nzeri 2023.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo aho ifite amanota 39 inyuma ya APR FC ifite amanota 40, ku munsi wa 21 Rayon Sports izacakirana na Rutsiro FC itozwa na Okoko Godfroid.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Cyubahiro
Cyubahiro
1 year ago

Ngo mukwezi kwa nzeri ubwose nukwez kumwe

Inkuru mbi ku bakunzi b’amafoto y’urukozasoni ya Diana Deets (AMAFOTO)

Abakinnyi batanu bavuga rikumvikana muri Rayon Sports basabiye Moussa Camara imbabazi imbere y’umutoza Haringingo Francis