Harabura amasaha macye ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikine umukino n’ikipe ya Benin wo gushaka itike yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’Afurika.
Uyu mutoza utajya wemerwa n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bitewe n’imihamagarire ye igihe ikipe y’igihugu igiye gukina imikino imwe n’imwe ndetse no kuba mu mikino amaze gutoza Amavubi ntantsinzi n’imwe arabona yaje, gutungura abantu nyuma yo kuzana umukinnyi umwe mu bakinnyi 11 arabanza mu kibuga kandi benshi batamwemera.
Uwo mukinnyi ni Ntwari Fiacre, nubwo uyu muzamu akunzwe na Carlos Alos Ferrer ntabwo muri iyi minsi yari ameze neza mu ikipe ya AS Kigali iyi kipe inamaze iminsi ititwara neza muri rusange.
Abakinnyi 11 barabanza mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi hatagize igihinduka
Mu izamu: Ntwari Fiacre
Ba Myugariro: Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel Manguende, Ombarenga Fitina, Niyigena Clement
Abo hagati: Mugisha Bonheur, Bizimana Djihadi, Rafael Yorke
Ba rutahizamu: Kagere Medie, Mugisha Gilbert, Hakim Sahabo