Izina Bernard rikomoka mu Kidage “Bern-hard (bear-hardy) “, rivuga umunyembaraga (brave, strong) cyangwa umuntu witangira akazi.
Ni izina rihabwa umwana w’umuhungu.
Bimwe mu biranga “Bernard”
Bernard ni umuntu ureba kure, ashyira mu gaciro, abona ibintu bitaraba akunda gukorana n’abandi kandi akumva yashimirwa ku mu murimo yakoze.
Ni umuntu wifitemo ubushobozi (competent) ukora ibintu bifatika, w’umunyambaraga nyinshi kandi ufite ubukungu (wealth).
Akunda gukora ucuruzi (business) bwo ku rwego rwo hejuru kandi akabugeraho. Bernard yishimira impano yifitemo bityo bikamutera umwete akabasha kugera kure mu buzima.
Akunda gusabana, mu kwidagadura akunda umuziki utuje (slow) kuko na we usanga yifitemo gutuza nubwo ajya asabana.
Bamwe mu byamamare bitwa Bernard
George Bernard Shaw ni umwanditsi w’icyamamare ukomoka muri Irland;
Bernard Fanning ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Australia