in

Benshi mumukundira ukuntu arira neza mu Kinamico! Mu mafoto, dore wa mukobwa (Mugeni Aime) umaze kwandika izina mu kinamico cyo kuri Radio Rwanda nk’umuntu uzi kurira

Benshi mumukundira ukuntu arira neza mu Kinamico! Mu mafoto, dore wa mukobwa (Mugeni Aime) umaze kwandika izina mu kinamico cyo kuri Radio Rwanda nk’umuntu uzi kurira.

Niba uri umukunzi w’ikinamico zitambutswa ku maradiyo waba uzi Nyiraneza ukina mu Urunana cyangwa muri menshi mu makinamico anyura kuri radiyo Rwanda akinwa n’itorero Indamutsa.

Amazina ye ni Mugeni Aimée yavukiye mu mujyi wa Kigali atuye mu karere ka Gasabo mu umurenge wa Kimironko, ni umukobwa ukiri muto ariko warangije kaminuza ya KIM mu bijyanye n’ubucuruzi n’icunga mutungo.

Mugeni wamenyekanye cyane nka Nyiraneza ni umukobwa w’imfura uvukana n’undi mwana umwe w’umuhungu ubu bakaba bafite umubyeyi umwe (Mama wabo ari nawe babana)

Avuga uko yatangiye gukina ukinamico, yagize ati ” Uko natangiye sinavuga ko byangoye cyane kuko natangiye ndi umwana muto aho natangiriye gukinira mu Urunana mu mwaka wa 2000, aha nagiye mbikundishwa na Mama cyane kuko yabikundaga nuko rero nagiyemo bankoresha ikizami ndagitsinda ntangira gukina gutyo mu Urunana kugeza magingo aya, nyuma yaho muri 2014 naje gukora ikindi kizami mu Indamutsa naho naje gusanga nagitsinze naho ntangira gukinamo gutyo navuga ko ari rwo rugendo nakoze muri iyi nzira ndimo.”

AMAFOTO

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Noneho ibyo Bruce Melodie agiye gukora biratuma abandi bahanzi basigara basiganuza: Umuhanzi Bruce Melodie yamaze impungenge abakunzi be maze ahita atangaza inkuru idasanzwe abantu batari babonesha amaso yabo

Abadafite ibituza baragowe! Ibintu 6 abagore baba bashaka ko ubakorera mu ijoro ariko badashobora ku kubwira