Benshi bazi ko amata y’ihene(amahenehene) ahabwa abana barwaye bwaki gusa, menya akamaro kayo utangire kuyanywa.
Nubwo benshi tumenyereye Amata y’inka gusa n’ihene zigira Amata zikamwa yitwa amahenehene akoreshwa kuva kera nk’umwe mu miti ivura bwaki ku bana bagize ikibazo cy’imirire mibi nyamara sibo gusa agirira akamaro kuko n’abakuze hari byinshi byiza abamarira.
Akamaro aya mahenehene agira ku buzima
1.Amagufa akomeye
Nubwo ihene itabyihariye yonyine, ariko amata mu moko yose abamo kalisiyumu, bityo no mu mahenehene tuyisangamo. Akarusho ni uko amahenehene aguha kalisiyumu itagira ingaruka yagutera bityo igatuma amagufa akomera kandi bikayarinda indwara zinyuranye ziyafata.
2.Kurinda kubyimbirwa
Ubushakashatsi buracyakorwa ngo hamenyekane niba amahenehene abuza kubyimbirwa umubiri wose kuko byamaze kugaragara yuko abuza kubyimbirwa mu nda no gutumba nyuma yo kuyanywa bigendana no kugugara nkuko biba ku mata y’inka. Kuyanywa bituma mu nzira y’igogorwa hataba ububyimbirwe.
3.Kunyunyuza intungamubiri
Ubushakashatsi bugaragaza ko amahenehene ariyo yegereye bya hafi amashereka kurusha amata y’inka. Bityo kuyanywa bituma umubiri ubasha gukurura intungamubiri zinjiye mu byo twariye kandi bigafasha igifu gukora neza.
4.Gutera ingufu imikorere y’umubiri
Amahenehene arimo intungamubiri ku gipimo cyo hejuru ugereranyije n’amata. Kuyanywa rero ntibigombera ubwinshi. Agakombe kamwe kaguha 40% bya kalisiyumu ukeneye ku munsi, 20% bya vitamin B ukeneye ndetse na potasiyumu na fosifore biri ku gipimo cyiza. Kuyanywa kandi bifasha umubiri nkwinjiza ubutare n’umuringa bikaba bifasha abafite ikibazo cyo kubura amaraso.