Amashirakinyoma ku ifoto ya myugariro wa Manchester United, Maguire wagaragaye aberewe mu mwambaro w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho ifoto ya Harry Maguire yambaye imyenda y’ikipe y’igihugu Amavubi.
Benshi bagize ngo yabaye umukinnyi w’Amavubi, gusa sibyo.
Ifoto iri kuzenguruka ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa AI (Artifical Intelligent) aho bafashe ifoto ya myugaririro Manzi Thierry bagakuraho umutwe we ni uko bagashyiraho uwa Maguire.
Impamvu ya byose ni uko bizwi ko Maguire asanzwe atanga ikipe ye kandi yakabaye ayitabara bityo rero umukinnyi uramutse atanze ikipe ye na we agereranywa na Maguire.
Iyi foto uri gusetsa benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye kubera ukuntu Manzi Thierry yagereranyijwe na Harry Maguire.