in

Ben Moussa yasabye ubuyobozi bwa APR FC ko bwamugarurira umukinnyi 1 muri 2 bamaze iminsi mu bihano

Umutoza wasigiwe APR FC Ben Moussa yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwamugarurira rutahizamu umaze iminsi ari mubihano witwa Nsanzimfura Keddy.

Hashize ibyumweru bitatu umutoza mukuru wa APR FC Adil Mohamed ahawe igihano cyo kumara hanze ukwezi adatoza iyi kipe nyuma y’ibibazo yaramaze iminsi afitanye n’abakinnyi b’iyi kipe.

Nyuma yo guhabwa ibihano ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko umutoza urasigarana iyi kipe ari Ben Moussa wari usanzwe yungirije Adil Mohamed. Uyu mutoza kuva yafata iyi kipe amaze gutoza imikino igera kuri 2 harimo umwe wa gishuti baheruka gukina bagatsinda Bugesera FC ibitego 3-0 ndetse n’uwo banganyije na Police FC muri shampiyona.

Uyu mutoza akomeje gukoresha imyitozo muri iyi kipe nubwo muri iyi wikendi nta mukino bafite wa shampiyona kubera ko ikipe ya APR FC ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 kandi bakaba barasabye ko batakina imikino ya Shampiyona abo bakinnyi badahari.

Ben Moussa nyuma yo kubona ko hari umwanya udafite imbaraga nkuko byahoze, YEGOB twamenye ko yasabye ubuyobozi bwa APR FC ko bwamugarurira Nsanzimfura Keddy akaba yamufasha kuri nimero 10 cyane ko abahakinaga aribo Manishimwe Djabel yahanwe naho Ishimwe Fiston akaba yarasubiye inyuma cyane.

Uyu mukinnyi Ben Moussa yasabye, yatangaje benshi bitewe nuko amaze iminsi adakina usibye ko abakurikirana umupira w’amagura hano mu Rwanda bemeza ko Nsanzimfura Keddy usibye kuba yarivangiye agakora utuntu twatumye ahanwa gusa ni umukinnyi ufite impano ikomeye.

Ibi byaje nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize Nsanzimfura Keddy yumvikanye kuri Radio Fine FM asaba imbabazi z’ibyo yakoze byose bigatuma ahanwa n’ubuyobozi bwa APR FC harimo ubusinzi bukabije ndetse n’ibindi. Uyu musore kandi yavuze ko nihagira umuntu wongera kumubona mu kabari azahita yemeza ko adashobotse kubera ko ngo kugeza ubu ntabwo akinywa inzoga.

Ntabwo ubuyobozi bw’iyi kipe burangira icyo butangariza uyu mutoza kubijyanye n’ubusabe bwe bitewe nuko Keddy yari amaze iminsi mike ahawe igihano na APR FC cyo kumanurwa mu ikipe ya 2 mu gihe kingana n’amezi 4, sinzi niba ubu buyobozi buraza kwisubiraho ku cyemezo bwafashe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abari bafite ikibazo cy’aho bazarebera umuhango wa gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards mwasubijwe

Inkuru nziza ku mukinnyi w’icyamamare Neymar wasabirwaga gufungwa imyaka 5