Umutoza wa APR FC, Ben Moussa yiruhukije nyuma yo gukura amanota 3 ku ikipe ya Musanze FC aho yavuze ko bitari byoroshye bitewe n’imiterere y’ikibuga.
Ejo hashize APR FC yatsindiye Musanze FC iwayo ibitego 3 ku busa harimo 2 bya Mugisha Gilbert ku munota wa 36 na 39 ndetse na Bizimana Yannick ku munota wa 47.
Nyuma y’umukino umutoza wa APR FC, Ben Moussa yavuze ko gukura amanota 3 ku kibuga cya Musanze kitameze neza ari ibintu bitoroshye.
Ati “Dutsindiye amanota 3 ku bitego 3, gutsinda ibitego 3 ku kibuga kitari cyiza cya Musanze ntibiba byoroshye, ntabwo twakinnye umukino wacu nk’uko bisanzwe, nishimiye intsinzi ni umukino twiteguye icyumweru cyose.”
Yakomeje avuga ko urugamba ku gikombe rugikomeje kuko hasigaye imikino 9 ariko ikomeye basabwa kwitwaramo neza.
Ati “hasigaye imikino 9, imikino yose irakomeye, tugiye kwitegura duhereye ku mukino wa Rutsiro FC, dufite umukino w’igikombe cy’Amahoro ku wa Gatatu, ngomba gutegura umukino ku mukino, ntabwo byoroshye bisaba kuba umeze neza mu mutwe, witeguye mu buryo bwa tenike na takitike ndetse unameze neza mu bijyanye n’imbaraga (physical).”
Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona, APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 43, Rayon Sports ifite 42, Kiyovu Sports 41, AS Kigali ifite 38.