Umutoza w’ikipe ya APR FC Ben Moussa nyuma yo kuba arimo kwitwara neza muri iyi kipe, ntabwo arimo kumvikana n’abakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 19 Gashyantare 2023, ikipe ya APR FC yatsinze yihanije ikipe ya Etincelles FC yari imaze igihe itsinda amakipe arimo nakomeye muri Shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka.
Nyuma y’uyu mukino abakunzi ba APR FC bagaragaye bishimiye cyane intsinzi y’ibitego 4-2 ikipe yabo yabahaye nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wabaye muri wikendi ishize. Perezida ndetse n’abatoza b’iyi kipe bagaragaje kwishima bikomeye ari nako batanga ubutumwa bavuga ko urugamba rukomeje kandi rukomeye abakinnyi bagomba kongera imbaraga kuko ngo igihe bagezemo niho byatangiye gukomera.
Nubwo iyi kipe ya APR FC irimo kwitwara neza ariko abatoza hagati yabo ntabwo barimo kumvikana, biravugwa ko Ben Moussa ngo amayeri yose akoresha mu mikino igiye itandukanye ngo ni Nefati uba wabipanze ariko byose bikitirirwa Ben Moussa bituma abandi batoza bamubona nk’umutoza utarebze cyane.
Ben Moussa nyuma yo gukomeza gushinja Pablo ko abakinnyi ba APR FC imbaraga bafite ziri kuba ari nke, Amakuru ahari avuga ko ari we watumye umunya-Argentine Pablo yandika ibaruwa asezera muri iyi kipe ya APR FC.
Ben Moussa ntabwo kuba atumvikanaga na Pablo bivugwa ko n’umutoza w’abazamu mu ikipe ya APR FC batarimo kumvikana kubera umukino iyi kipe yatsinzwemo na Rayon Sports amushinja ko abazamu atabakoresha ibintu bikwiye ari nayo mpamvu ngo Ishimwe Pierre yatanze kiriya gitego kitavuzweho rumwe na benshi.
Uyu mutoza kandi amakuru YEGOB yamenye avuga ko Ben Moussa ngo ntabwo abakinnyi bamwe na bamwe bakomeye ba APR FC bamwemera kubera ko ibintu byose bakoreshwa haba mu myitozo ndetse no mu mukino biba byateguwe na Nefati umutoza wungirije, ariko kubera ko Ben Moussa ari we uvugwa nk’umutoza mukuru byose bakabimushyiraho.
Ikipe ya APR FC nyuma y’ibi byose yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 40 ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 39.