in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Bella

Amazina

Izina Bella ndetse n’andi aherwa n’iryo jambo nka Isabella, Isabelle, Belle, Annabella, Annabelle yose avuga umukobwa w’uburanga kandi uzi ubwenge.

Bella ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rikomoka mu rurimi rw’Igitaliyani, aho biva kuri Bellus (beauty) bisobanura ubwiza.

Mu Giheburayo, izina Bella risobanura ngo “Uwatuwe Imana (Devoted to God). Mu gifaransa Bella bamwita Belle (beaute).

Bimwe mu biranga Bella

Bella ni umukobwa uzi ubwenge, urangwa no kuba atuje, ukunda umuryango we na sosiyete atuyemo, akunda gukorana n’abandi kandi agakunda gushimirwa ibyo akora.

Bella ushobora kumuhindura byihuse kuko ibitekerezo bye ntabwo abitsimbararaho cyane. Akunda gutembera, arasabana kandi kunda kwigenga.

Mu rukundo, usanga bikunda kumuhira kandi n’iyo bidakunze ni we biba biturutseho agasiga akomerekeje umutima w’uwari inshuti ye.

Ntabwo Bella ajya ashaka umugabo akiri muto (too young) kuko ashimishwa no kuba ari wenyine.

Bella ahorana inshuti nyinshi zimuhora hafi kurenza uburyo we azigenera umwanya.

Bella yigirira icyizere, gahunda yihaye arayisohoza, ariko agira akantu ko kwicuza kandi iyo ababaye uburakari bushobora gutuma aribwa mu gifu.

Bella agira intumbero akagira n’igitsure, ntabwo ashobora kwihanganira bantu batareba kure.

Ese wowe witwa Bella, ibi byaba ari byo bikuranga? Ubutaha murashaka ko twazabasobanurira nde?

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
sarah
sarah
4 years ago

muzadufashe ku izi LORNA

Tatien
Tatien
2 years ago

Muzadusobanurire izina tatien ,tasiyano

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Andrew/Andre

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Bernice