Bebe Cool yasubije abamunenze, abita ‘abanebwe mugutekereza’
Umuhanzi w’Umunyagihugu Bebe Cool yasubije bagenzi be bamunenze ku magambo aherutse gutangaza yerekeye kugenzura uko indirimbo zicishwa kuri radiyo n’ahandi hantu hatangirwa umuziki, abita “abatekereza buhoro.”
Mu cyumweru gishize, mu kiganiro yakoze kuri TikTok Live, Bebe Cool yavuze ko afite imikoranire ikomeye n’abayobozi bakuru b’ibitangazamakuru bikomeye, ashimangira ko ashobora kugira uruhare mu byerekeye indirimbo zishyirwa mu itangazamakuru.
Aya magambo ye yahise asubirwaho cyane n’abahanzi bagenzi be ndetse n’abafana, bamushinja kwigira igihangange no gushaka kwiharira uruganda rw’umuziki.
Umunsi wakurikiyeho, Bebe Cool yagerageje gusobanura ibyo yavuze, avuga ko amagambo ye atumvikanywe neza. Yasabye abahanzi kwita ku gukora umuziki w’inyamibwa no gushora imari mu buryo bw’ubwenge aho kujya mu bitagira umumaro no kujya impaka zidafite aho ziganisha. Gusa ibyo bisobanuro ntibyashoboye guhosha uburakari kuko ibitekerezo bimunenga byakomeje kwiyongera mu ruganda rw’umuziki.
Mu kiganiro yongeye gutanga mu mpera z’icyumweru kuri televiziyo ya Galaxy, Bebe Cool yavuze amagambo akarishye kurushaho, asebya abamunenga anavuga ko atazongera guta igihe cye ku bantu batumva ibyo aba avuga.
Yagize ati:
“Ikibazo cy’abagande ni uko bahora bareba ibibi gusa aho kwiga. Nta gihe mfite cyo guta ku batekereza buhoro. Nzafatanya n’abatekereza byihuse. Abahanzi barangwa no kudaha agaciro abandi kandi batanumva ibyo mvuga. Nta mwanya mfite wo guta ku batekereza buhoro.”