Mu ijoro ryakeye ubwo habaga umukino Paris Saint Germain yari yakiriye Lyon kuri Parc des Princes , abafana ba PSG bongeye kwibasira Lionel Messi.
Muri iyi minsi, abafana ba Paris Saint Germain ntibarikumvikana na Lionel Messi, ahanini bamushinja umusaruro nkene kubera ntacyo yabafashije ngo bitware neza muri Champions League. Hakiyongeraho ko amasezereno ye ageze ku musozo bigahumira ku mirari.
Mu ijoro rya keye ubwo Paris Saint Germain yatsindwaga na Lyon mu mukino wa Shampiyona, igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Barcola ku munota wa 56. Muri uwo mukino abafana ba PSG bongeye kugaragariza uburakari Lionel Messi.
Amashusho abafana ba PSG bavugiriza induru Messi
Mbere y’uko umukino utangira ubwo hasomwaga amazina y’abakinnyi babanza mu kibuga , hagezweho Lionel Messi ishusho ye ikerekanwa , abafana ba Paris Saint Germain bahise bazamura amajwi bakavuguriza induru Messi.
Gusa na Messi ubwo umukino wari urangiye ntiyigeze atinda mu kibuga ngo abe yajya kubakomera amashyi ahubwo yahise yihutira mu rwambariro.