Bayinigiye i Huye: Nigeria ibabarijwe mu Rwanda itaha yifashe ku munwa.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria izwi ku izina rya The Super Eagles ikorewe ibyo itari yiteze n’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe iherutse kunganya 0-0 n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Zimbabwe itahabwaga amahirwe imbere ya Nigeria ifite abakinnyi bafite amazina aremereye muri ruhago y’Isi itumye ibura amanota atatu nyuma yaho zinganyije 1-1.
Zimbabwe niyo yabanje igitego cyatsinzwe na Walter Musona ku munota wa 26 w’umukino mu gihe igitego cya Nigeria cyatsinzwe na Kelechi Iheanacho ku munota wa 67 w’umukino.
Nigeria inyotewe no kujya mu gikombe cy’Isi ibyayo bikomeje kugorana kubera ko umukino ubanza yari yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Lesotho mu gihe South Africa iyoboye itsinda C ifite amanota 3 imaze gukina umukino umwe.