in

Bavuga ko abakinnyi ba Rayon ari bo baba batwika! Abakinnyi 2 APR FC yasinyishije muri iyi minsi umujyi bawufashe nta n’icyumweru baramara hano mu Rwanda

Bavuga ko abakinnyi ba Rayon ari bo baba batwika! Abakinnyi 2 APR FC yasinyishije muri iyi minsi umujyi bawufashe nta n’icyumweru baramara hano mu Rwanda

Mu minsi micye ishize nibwo APR FC byemejwe ko yasinyishije abakinnyi b’abanyamahanga kandi bakomeye ariko igitangaje ni uko batangiye gutwika mu buryo bukomeye.

APR FC imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 7 Kandi bakomeye b’abanyamahanga barimo Taddeo Lwanga, Ndikumana Danny, Mbaoma, Shaibubu, ndetse n’abandi bakomeye bategerejwe hano mu Rwanda vuba baje gutangira imyitozo.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu nyuma yo gusinyisha Taddeo Lwanga na Ashiraf Shaibub ntabwo bategereje kubanza kumenyera igihugu ahubwo bagaragaye mu mihanda ya KIGALI barimo gukora agasiporo ndetse ubona ko igihugu bakimenyere mu minsi 3 gusa.

APR FC mu cyumweru gitaha iratangira imyitozo nyuma yaho abatoza bayo baraba bageze hano mu Rwanda. Biteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru nibwo baraba bageze hano mu Rwanda gutangira akazi. Ntiharamenyekana umutoza uwo ari we ariko uvugwa cyane ni Patrick Aussems watozaga AFS Leopards.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’indimi zirimo igiswayile, igifaransa n’icyongereza hari urundi rurimi rushya rugiye kujya rwigishwa mu mashuri yo mu Rwanda

Inkuru nziza cyane ku bakunzi ba Le Bron James