in

Batangiye kubakoramo umwe ku wundi! Wa mukobwa wabiciye bigacika mu mavubi yamaze kwerekeza mu ikipe ikomeye cyane muri Africa yose

Munezero Valentine wakiniraga ikipe ya APR Women Volleyball Club akaba na captain w’ikipe y’igihugu y’uRwanda y’abagore , yamaze gusinya umwaka umwe ushobora kongerwa mu ikipe ya CSS Sfaxien .

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, nibwo inkuru yamenyekanye ko uyu mukobwa uheruka kwitwara neza mu mikino y’igikombe cya Africa muri Volleyball cyabereye muri Cameron, yamaze kubengukwa n’iyi kipe ya Sfaxie yo muri Tunisia ndetse akaba yamaze gusinya umwaka umwe, ariko ushobora kongerwa mu gihe yaba yitwaye neza.

Valentine wamaze kugera muri Tunisia agiye muri imwe mu makipe akuze cyane kuko Club sportif Sfaxien yashinzwe mu mwaka wi 1928, ikaba ariyo kipe ikomeye muri Tunisia, ikaba imaze gutwara ibikombe 8 bya Shampiona , ibikombe 9 by’igihugu n’ibikombe 5 biruta ibindi ( super cup ) , umwaka ushize w’imikino ikaba yarabaye iya 2 muri Shampiyona

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gira so yiturwa indi! Umukobwa yateye indobo umusore ni uko maze nyamusore ahita ajya gupakira inzu yari yarubakiye iyo nkumi

Ubuyobozi bwafashe umupfumu yaziritse abantu 7 amaguru n’amaboko