Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa uzwi nka ‘Smash’ yafashe icyemezo cyo gukoresha imyitozo yihariye abakinnyi 4 b’abanyamahanga.
Aba bakinnyi bakuwe mu bandi ni Youssef Rharb, Aruna Moussa Madjaliwa, Joackiam Ojera ndetse na Moussa Esenu.
Ubwo abandi bakinnyi basanzwe ba Rayon Sports bakoreraga imyitozo muri Kigali Pele Stadium, aba 4 umutoza yabajyanye mu muhanda uri hanze ya sitade maze aba ariho abakoreshereza imyitozo yabo yihariye.
Uyu mutoza yabasabye ko bazajya bikoresha imyitozo yabo ku giti cya bo badategereje gusa iy’ikipe yonyine.