Davido, yihanangirije abantu bakomeje gukwirakwiza amafoto ye ya kera.
Ibi bije nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko umugore w’uyu muhanzi Chioma, yaba yarabyariye Impanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, yasabye abantu kurekera gukwirakwiza amafoto ye ya kera, bigaragara nk’aho yasubizaga ibyari bimaze iminsi bivugwa ko yabyaye Impanga. Ati: “Murekere gukwirakwiza amafoto ya kera, Murakoze (arenzaho akamenyetso k’umutima)”.
Yakomeje abazwa n’abafana be ntiba Koko yarabyaye ariko we n’umugore we bakomeje kwinumira.