Umunyarwenya Mugisha Clapton wamenyekanye muri Cinema nyarwanda ku mazina ya Clapton Kibonke ku munsi wejo hashize tariki 16 Ukwakira madamu we yamukoreye agashya ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko.
Mu mashusho yagaragaye babinyujije kuri YouTube ya Clapton Kibonke bari mu mu cyumba cyabo ku gitanda madamu wa Clapton yahaye umugabo we impano ndetse amuha keke yanditseho amagambo y’urukondo.
Nyuma baje kujya muri saro maze basanga abandi b’inshuti n’abavandimwe b’umuryango maze bakomeza kwizihiza isabukuru ya Kibonke, baje kumuha shampanye maze bibanza kumunanira kuyifungura barabimwereka maze ayifunguye mugihe ituritse arikanga cyane n’abaraho nabo barikanga.
Uyu mugabo uzwiho gusetsa abo barikumwe ndetse n’abamukurikira no muri ibyo birori yabasetsaga kakahava.
Clapton Kibonke azwi muri filime nyarwanda zigiye zitandukanye nka Seburikoko, Umuturanyi ye bwite ndetse na filime ngufi y’urwenya akorana na Rusine Patrick gusa kuri ubu bongeyemo undi munyarwenya ukunzwe witwa Mutsutsu.