in

Bari guhozanya! Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari guhanagurana amarira nyuma yo kwisanga mu kebo kamwe

Bari guhozanya! Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari guhanagurana amarira nyuma yo kwisanga mu kebo kamwe.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangaje ko bigije inyuma amatariki y’ibitaramo byabo bafite i Burayi bitewe n’uko hakiri imyiteguro barimo itararangira.

Mu itangazo aba bahanzi bashyize hanze bavuze ko babajwe n’izi mpinduka. Bijeje abakunzi babo bari baguze amatike ko bazayakoresha mu bitaramo bizaba ku matariki mashya ari imbere.

Byari byitezwe ko aba bahanzi bagombaga gutaramira i Hannover ku wa 7 Ukwakira 2023, i Hambourg mu Budage ku wa 8 Ukwakira 2023.

Ku wa 14 Ukwakira 2023 aba bahanzi bari bategerejwe gutaramira muri Norvège, ku wa 21 Ukwakira 2023 bwo bari bategerejwe gutaramira i Birmingham mu Bwongereza.

Ku wa 28 Ukwakira 2023 aba bahanzi bari kuzatamira muri Suède, ku wa 4 Ugushyingo 2023 bakaba bari bategerejwe gutaramira mu Bubiligi.

Ni ibitaramo byagombaga gukomereza mu Butaliyani ku wa 11 Ugushyingo 2023, muri Pologne ku wa 18 Ugushyingo 2023 bigasorezwa mu Bufaransa ku wa 25 Ugushyingo 2023.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yicishijwe igitiyo gitunze Abayede benshi i Kigali

N’icyo bita kwicukurira imva! Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda yamaze kwicukurira imva azashyingurwamo umunsi azaba yapfuye