Abafana b’ikipe ya Paris Saint Germain bavugirije induru rutahizamu wabo Lionel Messi maze nawe abihimuraho yanga kujya kubakomera amashyi.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe ya Paris Saint-Germain yakiriye Rennes mu mikino eo ku munsi wa 26 muri shampiyona y’u Bufaransa,umukino urangira Paris Saint-Germain kuri Parc Des Princes itsinzwe ibitego 2-0.
Igitego cya mbere cya Rennes cyatsinzwe na Karl Toko Ekambi ahawe umupira na Benjamin Bourigageaud ku munota wa 45, naho igitego cya 2 gitsindwa na Arnaud Kalimwengo ahawe umupira na Lesley Ugochokwu ku munota wa 48.
Mbere y’uko uwo mukino utangira abafana ba Paris Saint Germain bavugirije induru Lionel Messi nk’uko bari barabimuteje. Umukino urangiye Lionel Messi nawe yanze kujya kubakomera amashyi mu gihe abandi bakinnyi bari bari kubikora, Messi we yahise ajya mu rwambariro igitaraganya.
Kugeza ubu Lionel Messi amaze gutsinda ibitego 18 yanatanze imipira 17 ivamo ibitego, mu mikino 32 amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino.