in

Bari bagiye kwangiza ubuzima bw’abatuye i Kigali

Inzego z’umutekano ahazwi nka Nyabugogo zafashe litiro 1600 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Izi nzoga zafashwe mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 5 Ukwakira 2023, mu mukwabo wakorewe mu Kagali ka Nyabugogo n’inzego z’umutekano zirimo DASSO n’abanyerondo bo muri aka gace.

Izi litiro 1600 z’inkorano ndetse zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu ngo eshatu z’abaturage batandukanye aho hari ahafatiwe litiro 370, 430 n’ahasanzwe 800.

Izi nzoga zikimara gufatwa zahise zimenwa, ibikoresho zarimo bijyanwa ku Kagari ka Nyabugogo mu gihe ba nyirazo bo bahise batabwa muri yombi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Tubaterurana n’imodoka zabo, tukabasindura! Police yavuze impamvu impanuka ziterwa n’ubusinzi zagabanutse

N’abanyamahanga umubu wabagezemo! Ikipe ya APR FC izakina umukino na Musanze FC idafite umukinnyi benshi baba bitezeho intsinzi kubera Malaria