Umushyushyarugamba ukomeye mu Rwanda byumwihariko muri Bk Arena yasezeranye n’ikizungerezi imbere y’amategeko.
Kuri uyu wa Kane ku murenge wa Kicukiro, nibwo MC Brian na Gaelle Mpundu basezeranye imbere y’amategeko bemera kubana akaramata.
Shema Natete Brian amenyerewe mu bitaramo bitandukanye ndetse n’imikino iba yahuruje imbaga, yaba iyabereye munzu rusange nka BK Arena, kuri sitade z’umupira w’amaguru, mu mikino y’amagare nka Tour du Rwanda n’ahandi.
MC Brian na Gaelle Mpundu bari bamaze igihe bari mu rukundo, byatumye bafata umwanzuro wo kubana no gutangira urugendo rushya.
Gusaba no gukwa bizaba tariki 30 Ukuboza 2022 bibere kuri Down Serene Crest Kibagabaga.