in

Barcelona igiye gukorera Hansi Flick ikintu gikomeye

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwamaze kumvikana n’umutoza Hansi Flick ku kongera amasezerano mashya azageza muri Kamena 2027, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru w’inararibonye mu by’imikino, Fabrizio Romano. Uyu mutoza w’Umudage yahawe ikipe mu Gicurasi 2024 asimbuye Xavi Hernández, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ariko nyuma y’umusaruro utangaje yatanze, ubuyobozi buyobowe na Joan Laporta na Deco bwahisemo kumwongerera amasezerano y’umwaka umwe.

Flick, wari umaze imyaka adatoza nyuma yo gutandukana n’ikipe y’igihugu y’u Budage, yahise atangira neza muri FC Barcelona, aho yahesheje iyi kipe ibikombe bibiri birimo Supercopa de España na Copa del Rey, atsinda Real Madrid ku mikino yombi.

Nk’uko Fabrizio Romano yabitangaje ku rubuga rwe rwa X (aho yahoze hitwa Twitter), impande zombi zamaze kumvikana ku byo kongera amasezerano, hasigaye gusa gutangaza ku mugaragaro iyi nkuru nyuma y’uko igikombe cya La Liga cyemezwa ku mugaragaro.

Ubuyobozi bwa FC Barcelona buvuga ko Flick ari igice cy’ingenzi cy’umushinga uri imbere w’iyi kipe, ndetse ko yerekanye ko afite ubushobozi bwo kubaka ikipe ikomeye nubwo hari ibibazo by’ubukungu ikipe ihanganye nabyo. Aya masezerano mashya yitezweho gukomeza umusingi w’iterambere ry’iyi kipe izwiho guhanga udushya no gukoresha impano z’abana bato.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho : Ubutabera bugiye gutangwa ku musekirite wahohoteye Umufana wa Rayon sports mu buryo bukomeje kuvugisha benshi

Ugira neza ineza ukayisanga imbere Thierry Henry yituwe ibyo yakoreye Lamine Yamal

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO