in

Baravuga rikumvikana muri Murera! Abakinnyi 4 muri Rayon Sports bavuga rikumvikana

Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani nubwo agaragaza kuba agira igitsure kinshi no kutavugirwamo, burya ngo hari abakinnyi ageraho akagenda gake.

Muri Murera hari abakinnyi bifitemo ubuyobozi ku buryo ibyo bavuze byumvikana, rimwe na rimwe iyo ari abakinnyi bakina, iyo batumvikanye n’umutoza birangira ari we ugiye.

Aba bakinnyi ni aba bakurukira: Kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul akaba anasemurira abatumva igifaransa, undi ni Héritier Nzinga Luvumbu, bivugwa ko n’iyo umutoza agiye kumusimbuza abanza kubimubwira.

Abandi bakinnyi ni Abarundi 2, Aruna Moussa Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel bivugwa ko nabo hari uko umutoza abafata cyane cyane mu buryo bwo kuba yabagisha inama.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni umumiriyaridi w’umugore! Umunyamakuru yasuye Isimbi Model wasezeye muri Kigali Boss Babies ni uko maze atungurwa n’inyubako atuyemo

Mu gihe muri Libya bahuye n’akaga, umutoza wa Rayon Shorts yahise asaba ko Saa Tatu za mugitondo buri mukinnyi wese wa Murera bahurira mu Nzove