in

Baratukanye benda gufatana mu mashati! Impamvu 3 zatumye Manishimwe Djabel uwari kapiteni wa APR Fc yirukanwe n’iyi kipe

Manishimwe Djabel wari kapiteni wa APR Fc, ari mu bakinnyi 12 basezerewe n’iyi kipe ya APR Fc.

Uyu mukinnyi wari warasinye gukinira APR Fc imyaka 4, yari yahawe miliyoni 40 Frw. Gusa amaze igihe gito ahawe aya mafaranga, Djabel yahise agira ibibazo byerekeye ku mafaranga mu muryango we maze biba ngombwa ko akoresha ya mafaranga yahawe mu bintu bitunguranye.

Nyuma yo kuva muri ibi bibazo by’umuryango, Djabel yahise agirana ikibazo na Adil Erradi Mohammed watozaga APR Fc, baterana amagambo bigera mu itangazamakuru, ibyo byababaje abayobozi ba APR Fc.

Ubwo ubuyobozi bw’ikipe bwahise bwirukana Adil, butangira no gushidikanya kumyitwarire ya Djabel.

Bidateye kabiri, Djabel yahise agirana ubushyamirane na Ishimwe Anicet baratukana mu myitozo benda no kurwana bagenzi babo barabakiza.

Ibi byo byababaje abayobozi ba APR Fc, maze bituma bamubwira ko yatangira kuba ashaka indi kipe kuko batazakomezanya nawe kubera iyo myitwarire doreko yari atakibana umwanya uhagije wo gukina mu kibuga.

Ubwo Djabel yahise atangira gushaka ikipe azakina, doreko ko ubu ku cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, azajya gusinyira ikipe yo mu Burabu izamugura miliyoni 136 Frw.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sadio Mane wari igihangange ku isi ubu ari ku giciro nki icy’imineke

Amashusho y’abanyeshuri bari gusambanira mu ishuri bigamo akomeje guhangayikisha ababyeyi bari kuyabona