in

“Bararye bari menge” Abakoresha Perimis baguze mu bihugu nka Uganda na Congo kababayeho

“Bararye bari menge” Abakoresha Perimis baguze mu bihugu nka Uganda na Congo kababayeho

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko urwego avugira rugiye gukora umukwabu wo gushakisha Abanyarwanda bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyamahanga by’umwihariko abo bikekwa ko baba baraziguze mu bihugu bituranyi.

Inkuru z’Abanyarwanda bajya kugura ‘Permis’ mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntabwo ari nshya, gusa Polisi ivuga ko na yo ibizi kandi yiteguye guhangana nabyo.

CP Kabera yavuze ko muri Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga hari uburyo bwo gupima za ‘Permis’ kugira ngo bimenyekane ko ari inkorano cyane ko bafite amakuru y’ibihugu byose.

CP Kabera avuga ko amategeko ateganya igihe abantu bagomba kumarana uruhushya rwo gutwara rwo mu mahanga, akaba yajya kuruhinduza. Gusa ngo abaguze iz’impimbano bararye bari menge.

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo, afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byamukomeranye! Kimenyabose mu gufata no gutunganya amashusho mu Rwanda yasabiwe gufungwa imyaka 3 kubera ibyo yakoze ari mu kazi

Burya koko iyo Imana ikigufiteho umugambi n’uburozi burakubyibushya: Umugabo yarakotse impanuka y’imodoka iteye ubwoba cyane (video)