Ibyamamare Nyarwanda bizi igororero rya Mageragere bimaze kuba byinshi, ndetse abenshi muri bo bazira abakobwa, yewe bamwe bagiye bashinjwa gushakira happiness ku bana batujuje imyaka y’ubukure.
Ibyamamare byazize Happiness
1.Ndimbati (yarafunguwe)
2. Prince Kid (yarakatiwe gusa ari mu gihe cy’ubujurire).
3. Titi Brown (ntarakatirwa ategereje imyanzuro y’urukiko).
4. Davis D (yarafunguwe, ntiyigize akatirwa).
5. Kevin Kade(yarafunguwe, ntiyigize akatirwa).
6. Jowest (uyu we yashinjwaga gukubita no gukomeretsa umukobwa).
7. Axel Rugangura ( Axel Rugangura yaje gutabwa muri yombi akekwaho icyaha cyo kuba yarasambanyije umugore w’ bandi aho byavugwaga ko bafatiwe mu macumbi. Nyuma ariko biciye mu iperereza ryakozwe, uyu munyamakuru yaje kugirwa umwere asohoka mu buroko ndetse akomeza akazi ke nk’ ibisanzwe).
8. DJ Adams (DJ Adams yatawe muri yombi akekwaho kuba yarateye inda umwana w’ umukobwa wari ufite imyaka 17 y’ amavuko, akaba ayarigaga mu mwaka wa kabiri w’ amashuri yisumbuye. Nyuma yo kumara iminsi mu buroko DJ Adams yaje kurekurwa ndetse ntiyongera no gukurikiranwa.)