in

Barangajwe imbere na Kapiteni wabagumuye, ba bakinnyi ba Rayon Sports banze kujyana nayo bitwikiriye ijoro abandi baryamye bajya gusaba imbazi none akabo kashobotse

Ba bakinnyi ba Rayon Sports banze kujyana nayo bitwikiriye ijoro abandi baryamye bajya gusaba imbazi none akabo kashobotse.

Bayobowe na Kapiteni wabo, Rwatubyaye Abdul abakinnyi ba Rayon Sports bari banze kujyana i Huye na bagenzi babo baraye bagezeyo mu gicuku.

Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza i Huye aho igiye gukorera umwiherero yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzabahuza na APR FC ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023.

Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi mbarwa ni mu gihe abandi banze kugenda kubera ko bafitiwe ibirarane by’amezi abiri, ukwa Kane n’ukwa Gatanu.

Nk’uko bitangazwa na Sam Karenzi ngo abakinnyi ba Rayon Sports 6 bari banze kujyana n’ikipe baraye bagezeyo mu gicuku aho bagiye mu byiciro bitatu aho abahageze nyuma bahageze nka saa sita.

Karenzi akomeza avuga ko Perezida yanze ko bazakina umukino bafitanye na Apr Fc gusa umutoza we ntabwo abikozwa.

Abo bakinnyi ni Héritier Luvumbu, Kapiteni Rwatubyaye, vice Kapiteni Ndizeye Samuel, Onana Essomba, Gasongo Eric, Bonheur na  Mitima Issac.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru agezweho: Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bumaze gutangaza inkuru iryoheye amatwi ku bakunzi bayo

Yabasabye ko 100 Frw bariheraho bamurongora! Hamenyekanye amakuru mashya kuri wa mukobwa kwicuruzaga wasanzwe yapfuye bigakekwa ko yishwe