in

Barajyahe ko yaje: Umuraperikazi Oda Paccy umaze igihe kinini adasohora indirimbo yatanze ubutumwa bukanganye ku bandi bahanzi -AMAFOTO

Umuraperikazi Oda Paccy yabwiye bagenzi be ko igihe kigeze kugira ngo atange ibyo batabashije guha abakunzi b’umuziki mu gihe yari yarabahaye umwanya wo kwisanzura mu kibuga.

Bamwe mu bakunzi be bamwandikiye bamubwira ko bari bakumbuye ibihangano bye, abandi bamubaza impamvu yaretse ‘abana bakigira abakuru mu kibuga cy’umuziki’.

Undi mufana yamwibukije ko kuva cyera bamuzi ku izina rya ‘Miss President’, izina yakunze gukoresha cyane mu ndirimbo ze. Abandi bamuha ikaze.

Oda Paccy yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko hari hashize iminsi myinshi atagaragara mu muziki, ariko ko ari mu nzira yo gutanga ibyishimo ku bafana n’abakunzi b’umuziki we.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yatanze amahirwe ku bahanzi bagenzi be wo kwisanzura mu kibuga, bityo ko niba hari utarayakoresheje neza yarahombye.

Yavuze ati “Hashize iminsi myinshi, natanze umwanya uhagije wo kwisanzura, natanze amahirwe kuri benshi niba utarayakoresheje warahombye. Ndi munzira nje kubaha ibyo mutabahaye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Noneho muramukunda kurushaho: Umutoza mushya wa Rayon Sports yatangaje amagambo akomeye ku ikipe ya Murera

Niba wari ubyiteze heba: Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo akomeye kuhazaza he