in

Baraberanye: Umunyamakurukazi wa Isango Star yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ndayishimiye Fiston -AMAFOTO

Umunyamakurukazi wa Isango Star, Umurungi Hilson Rosin usanzwe akora ikiganiro ‘Ubuzima buzima’ yasezeranye imbere y’amategeko na Ndayishimiye Fiston.

Basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 9 Gashyantare 2023, ku murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Isezerano ryabo ryahamijwe na Grace Mukandori usanzwe ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima.

Ni igikorwa cyabaye nyuma yaho ku wa Gatanu w’icyumweru cyashize tariki 3 Gashyantare 2023, Ndayishimiye usanzwe aba muri Amerika aho akorera ubushabitsi ariko ubu uri mu Rwanda yari yateye ivi, undi akabyemera.

Umurungi usanzwe ari umuganga akaba n’umunyamakuru wa Isango Star, icyo gihe yabwiye InyaRwanda ko uyu ari umwe mu minsi y’ibyishimo kuri we.

Umurungi Hilson Rosine yagize ati ‘‘Yaje mu Rwanda mbizi ariko ambwira ko hari ibindi bimuzanye ndetse azahita asubirayo, gusa ambwira ko tuzahura byanga bikunze kuko yari ankumbuye, nibwo yantunguje impeta nanjye sinazuyaza.’’

Iyo ubajije Umurungi ibye n’umukunzi we, akubwira ko babanje kuba inshuti kuva mu 2015. Batangiye gukundana mu 2020.

Ati ‘‘Gusa buri wese yumvaga undi atamwemera. Mbese ari high class kuri we. Tuba inshuti buri wese ari mu rukundo n’abandi, dukomeza ubucuti bwacu dutandukanye n’abakunzi bacu biza kurangira bigeze hano, ariko bigoranyemo.’’

Yakomeje ambwira ko ankunda nkumva arashaka kwirira ntabwo yanyiteza. Ariko naje gusanga ari umusore uzi icyo ashaka kandi ufite urukundo pe. Aruzuye. Duhuje ingano n’ejo hazaza, mbese duhuriye kuri byinshi.’’

Umurungi ubusanzwe ni ‘Health professional’, ‘Private consultant’, ‘Journalist’ akaba na ‘Businesswoman’.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunsi w’abakundana: Ubwo abandi bazahoberana n’abakunzi ba bo Abahinde bazahoberana n’inka -AMAFOTO

Amashirakinyoma ku makuru avuga ko Amag The Black agiye gutandukana n’umugore we