U Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite abasinzi benshi cyane.
Ni ibihugu bizwiho kugira imbaga y’abaturage banywa ku musemburo kurusha abandi muri Afurika.
Ibi bihugu bibimburirwa na Nigeria izwiho no kugira umubare mwinshi w’abaturage muri Afurika yose.
Nyuma ya Nigeria haza Afurika y’Epfo nk’igihugu kiri mu biteye imbere cyane muri Afurika, kikaba kinabarizwamo umubare mwinshi w’abanywi b’inzoga.
Haza igihugu cya Eswatini aho kibamo abasinzi ku kigero cyo hejuru ndetse ibi bikaba binatuma kiza ku isonga mu bihugu bya Afurika bifite ubwandu bwinshi bwa Sida.
U Rwanda, na rwo rwashyizwe mu bihugu bifite abaturage bafata ku gasembuye kurusha ibindi muri Afurika.
Uganda ho hazwi cyane ku nzoga zifite ubukana cyane nka Kanyanga n’izindi, ibyo bigatuma cyigira abanywi bazo cyane.