Mu gihugu cy’u Bwongereza haravugwa inkuru itangaje y’umusore witwa Francis Bourgeois watangaje ko yamaze gusezera mu kazi, mu rwego rwo kubona umwanya wo kuzajya yirirwa areba uko Gariyamoshi zitambuka ndetse anaseka bamwe bamuhindura umusazi.
Uyu musore Francis Bourgeois yatangaje abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko yamaze gusezera mu kazi ke ka buri munsi yakoraga agahitamo kuzajya yirirwa areba uko gariyamoshi zitambuka.
Ibi uyu musore yabitangarije abakunzi be mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yaherekesheje amagambo agira ati: “Uyu munsi nasezeye mu kazi kanjye mu rwego rwo kumara umwanya munini ndeba gariyamoshi!” Muri aya mashusho uyu musore yavugaga iyi nkuru itangaje arimo aseka akanyamuneza ari kose.
Abantu bamuhaye urw’amenyo bavuga ko yakoze igikorwa cy’ubusazi kubera ibyo yakoze.