Sinzi Tharcisse mu 1963 nibwo yavutse, avukira i Butare ubu ni mu karere ka Huye. 1978 nibwo yatangiye gukina karate.1984 nibwo yabonye umukandara w’umukara.
Yize amashuri abanza mu Rwanda ariko mu 1975 haje ibyiswe iringaniza ry’amoko Sinzi Tharcisse arirukanwa kuko yari umututsi. mu 1977 yahungiye i Burundi arinaho yigiye segonderi mpaka ayisoje. Nyuma yaho mu 1988 yaje kugaruka mu Rwanda ahura n’umugabo wari inshuti ye cyane maze amujyana kumushakira akazi muri Kaminuza yu RWANDA kuko bari bakeneye uwigisha Karate.
Yadepoje ibyangombwa nk’abandi bose basaba akazi, ariko babanza kumwangira kuko yari umututsi. Gusa umwe mu bazungu bari baziranye uvuka canada aramuvuganira bamuha akazi ariko nabwo bamuha itegeko ryo kujya yigisha karate abahutu gusa.
Mu 1994 jenoside yakorewe abatutsi yabaye arumwe mu bahigwa cyane i butare ngo yicwe, papa we niwe wamusabye guhagarara kigabo akarwanya abicanyi yifashishije ubumenyi bwa karate yari afite.
Sinzi Tharcisse yabashije kwambutsa abantu 118 ku kanyaru abahungishiriza i Burundi. Mu kwirwanaho Sinzi Tharcisse yaburanye n’umufasha we n’umwana we, kugeza n’uyu munsi ntazi uko bishwe.
Uyu munsi SINZI Tharcisse ni umuhanga cyane muri karate aho afite umukandara w’umukara na dan 7.