in

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barashaka gutandukana nayo kubera amafaranga batahawe

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports iheruka gusinyisha mu kwa mbere bayisabye ko batandukana kubera batari babona amafaranga bumvikanye n’iyi kipe.

Ku ikubitiro abakinnyi batatu barimo Mico Justin, Niyonkuru Sadjati na Mushimiyimana Mohammed nibo bari gushaka gutandukana na Rayon Sports.

Aba bakinnyi bakaba bari mu biganiro byo gutandukana na Rayon Sports mu bwumvikane, aho bashaka ko basesa amasezerano yabo muri iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda.

Abo bakinnyi bose twavuze haruguru bari basigaje umwaka muri Rayon Sports, barifuza kwigendera kubera ko badahabwa umwanya wo gukina nkuko babyifuza.

Ikindi kigiye gutuma bigendera ni uko bamwe Rayon Sports icyibafitiye amafaranga yasigaye ku yo baguzwe bari kwishyuza.

Rayon Sports yananiwe kwishyura aba bakinnyi bayerekejemo umwaka ushize nyamara imaze kugura abarenga 10 biganjemo abakiri bato ishaka kuzamurira urwego bakazayifasha mu gihe kizaza.

Aba basore batishimye mu ikipe ya Rayon Sports bari gusaba hasi hejuru ko barekurwa bakishakira ahandi.

Ikipe Rayon Sports imaze kugura abakinnyi barimo Ngendahimana Eric,Ishimwe Ganijuru Elie na Raphael Olise Osalue bakiniraga Bugesera FC; Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali na Iraguha Hadji wakiniraga Rutsiro FC. Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bakinaga muri Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze umukinnyi yihebeye kurusha abandi bose

Zaba Missedcall na Lynda bagiye gukorera ibintu bidasanzwe abafana n’abakunzi babo