Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Martyrs Benina Stadium y’i Benghazi bagombaga kuzakiniraho kuwa 5.
Abarundi babiri Aruna Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel bari muri Cameroon n’ikipe y’igihugu baragera muri Libya kuri uyu wa Kane nk’uko byari biteganyijwe.
Mu gihe Rayon Sports yagombaga kugaruka kuri uyu wa 6, hari gushakwa amatike ya mbere y’uwo munsi yaboneka bagataha.
Haruna Niyonzima wakiniye iyi kipe mbere yo kujya muri APR FC yabasuye mu myitozo.
Rayon Sports na Al Hilal bemeje ko imikino izabahuza izaba tariki ya 30/09/2023 umukino wo kwishyura ube tariki ya 07/10/2023 kuri Kigali Pele Stadium.
