Umushabitsi Mutesi Jolly yatanze ubuhamya bw’abatekamutwe bo mu gihugu cya Afurika y’epfo bashakaga kumutwara utwe.
Abicishije ku mbuga nkoranyambaga Jolly yavuze ko muri 2022 hari abatekamutwe bo muri Afurika y’epfo bamubeshye ko bamufitiye akazi kazajya kamuhemba arenga miliyari 3 ku mwaka mu gihe cy’imyaka itatu ishobora kongerwa.
Aba batekamutwe ngo bamubwiraga ko bakeneye umukobwa wo muri Afurika y’Iburasirazuba ufite igihagararo n’isura yatuma bimworohera gukorana n’abanyamerika bagombaga gufatanya aka kazi.
Mutesi Jolly usanzwe ari umushabitsi yavuze ko mbere yabanje kumva afite amashyushyu ariko umutima uramwangira atangira kubaza inzego zibishinzwe.
Abajije neza Jolly yasanze aba bagabo baganiraga nawe ari abatekamutwe ndetse ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo aza kumenya ko bari ku rutonde rw’abashakishwa n’inzego z’umutekano kurusha abandi.