in

Bamukoreye inama muri sitade! Froger yaganiriweho n’Abayobozi ba APR FC bari barakaye nyuma yo kunganya na Bugesera FC [Amafoto]

Abayobozi ba APR FC barimo Chaiman wayo, Lt Col Richard Karasira na Uwayezu François Régis umwungirije, bakoze inama nto ku Mutoza Thierry Froger Christian nyuma y’uko iyi Kipe y’Ingabo inganyije na Bugesera FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.

I Nyamirambo, igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Tuyihimbaze Gilbert ku munota wa 88, cyabujije APR FC intsinzi yari kuyihesha gusatira Musanze FC ya mbere.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 17, ku gitego cyinjijwe na Victor Mbaoma n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian.

Ikipe y’Ingabo yakinnye nabi mu gice cya kabiri, isatirwa na Bugesera FC ku buryo byagaragariraga buri wese ko kwishyurwa ari ikibazo cy’igihe gusa.

Umutoza Thierry Froger yari yicaye, atuje kugeza ubwo Taddeo Lwanga yaje ku murongo ku munota wa 76, amubwira ko bari gukina nabi kandi bikwiye ko bakora impinduka.

Froger yasubiye kwicara n’umwungiriza we Karim Khouda, abari mu kibuga bakomeza gukina, n’abandi bishyushyaga hamwe n’Umutoza Dr Adel Zrane biba uko.

Kugeza icyo gihe, APR FC yari yakoze impinduka imwe, ku munota wa 64, Mugisha Gilbert asimburwa na Apam Bemol Assongwe.

Bugesera FC yakoze impinduka ya kabiri ku munota wa 78, mu gihe APR FC yatangiye kurya iminota, yategereje umunota wa 83, Kwitonda Alain “Bacca” asimburwa na Bizimana Yannick.

Izi mpinduka ebyiri ntacyo zahinduye kuri APR FC n’ubundi yakomeje gusatirwa, Mbaoma asubira inyuma gushaka imipira, kugeza ubwo Tuyihimbaze Gilbert yayishyuraga ndetse yashobora gutsindwa igitego cya kabiri.

Umukino ukirangira, abayobozi ba APR FC barimo Chairman wayo, Lt Col Richard Karasira na Uwayezu François Régis umwungirije, basaga n’abarakaye, bakoze inama nto ubona ko batishimiye umusaruro w’uyu mukino ndetse baganira ku mutoza Thierry Froger Christian.

Uku kunganya kwa APR FC gukurikiye uburyo imaze iminsi ikina ubona ko imikinire idashamaje ndetse ikaba yarasezerewe muri CAF Champions League inyagiwe na Pyramids FC ibitego 6-1.

Umutoza Thierry Froger ashinjwa kutagira abakinnyi 11 beza bahoraho nubwo kuri uyu wa Kabiri yari yongeye kubanzamo ikipe yatsinze Musanze FC ibitego 2-1, hagati mu kibuga yubakira kuri Taddeo Lwanga, Niyibizi Ramadhan na Ruboneka naho Mugisha Gilbert na Kwitonda bakina ku mpande.

Uburyo asimbuza atinze, yewe n’amahitamo akaba ikibazo na byo byibazwaho. Nk’uyu munsi, umukino warangiye APR FC iri gushyushya ba myugariro batatu gusa; Salomon Charles Bindjeme, Buregeya Prince na Niyomugabo Claude nyamara wabonaga ko ifite ikibazo hagati mu kibuga.

Ni mu gihe ku ntebe y’abasimbura hari hicaye Ndikumana Danny, Nshuti Innocent, Ndayishimiye Dieudonné na Ishimwe Pierre.

Muri uyu mwaka w’imikino mushya, APR FC itsindwa cyane mu gice cya kabiri, bikaba byaherukaga kuba kuri Pyramids FC, Marines FC na Musanze FC. Ibi na byo biri mu bituma hibazwa ku bushobozi bw’uyu mutoza w’Umufaransa bivugwa ko ahembwa miliyoni 15 Frw ku kwezi.

Iyi Kipe y’Ingabo izasubira mu kibuga ku wa Gatanu aho izakira Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona uzabera i Nyamirambo saa Kumi n’ebyiri.

[amafoto]

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Uyu mutoza ajyane n’uwa Rayon Sports” Abakunzi ba APR FC basabye ko umutoza Thierry Froger yahambirizwa utwe agakurikira Yamen Zelfani wirukanwe muri Rayon Sports – VIDEWO

RIP Masengesho Deborah! Umwana w’imyaka 12 yishwe na Mukase amukase ijosi amujugunya mu nzu