in

Bamujugunyiye imineke! Rutahizamu wa Real Madrid yakorewe irondaruhu azira ko ari umwirabura

Rutahizamu usatira anyuze ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior, yongewe kuzira uko yavutse akorerwa irondaruhu ku mukino wa El Clasico batsinzemo FC Barcelona.

Kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira ni bwo abakunzi bose b’umupira w’amaguru bari bahanze amaso mu gihugu cya Espagne, ahari hari kubera umukino ikipe ya FC Barcelona yakiriyemo Real Madrid saa kumi n’iminota 15.

Uyu mukino wa El Clasico wo ku munsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne warangiye Real Madrid itsinze ibitego 2-1 bya FC Barcelona.

Nubwo Real Madrid yegukanye intsinzi ariko umukinnyi wabo ukomoka muri Brazil, Vinicius Junior yakorewe irondaruhu.

Ubwo yasimbuzwaga Lucas Vazquez habura umunota umwe ngo umukino urangire, ari kuva mu kibuga abafana baririmbye inkende ndetse noneho ikirenze banamutera ibisa nk’imineke nk’uko ikinyamakuru cyo muri Espagne, Marca cyabyanditse.

Uyu mukinnyi yashatse nawe guhagarara mu kibuga ngo abasubize ariko umutoza we, Carlo Ancelotti aramukurura amujyana kwicara.

Nk’uko ikindi Kinyamakuru, France 24 cyabyanditse, ikipe ya FC Barcelona yari yakiriye uyu mukino yiyemeje gukora iperereza ku bakoze ibi bikorwa by’irondaruhu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje! Umukinnyi ukomeye ku Isi yatangaje ko umubyeyi we atakireba uburyo akina kubera ibintu biteye ubwoba akorera mu kibuga 

Perezida Uwayezu Jean Fidèle yaciriye akarongo APR FC itagomba kurenga kubera ko ikipe ayoboye ya Rayon Sports imaze imikino myinshi idatsindwa na APR FC