in

Bamuhundagajeho umurundo w’amafaranga! Abafana ba Rayon Sports bashimiye rutahizamu wabo ukomeje kubatsindira ibitego bamuha amafaranga – VIDEO

Ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2025, ikipe ya Rayon Sports yakiriye AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League 2024-25. Ni umukino wari utegerejwe cyane kuko Rayon Sports yari ifite intego yo kuguma ku mwanya wa mbere. Ikipe yambara ubururu n’umweru yitwaye neza, itsinda AS Kigali maze irushaho kwiyegereza igikombe cya shampiyona.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 46, isigira APR FC ikinyuranyo cy’amanota ane, kuko yo ifite amanota 42. Ibi byayihaye icyizere kinini cyo kuba ishobora gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka. Abafana ba Rayon Sports bari bafite ibyishimo bikomeye nyuma yo kubona ikipe yabo ikomeza kwitwara neza.

Muri uyu mukino, rutahizamu Biramahire Abed yagaragaje ubuhanga budasanzwe, atsinda igitego kimwe ndetse ikindi kiba cyanzwe n’umusifuzi. Uko yitwaye byatumye abafana ba Rayon Sports bamwereka urukundo rudasanzwe, bamuhundagazaho amafaranga nk’ikimenyetso cy’ishimwe ry’uko yabahaye ibyishimo. Ni ibintu byagaragaje uko uyu mukinnyi akundwa cyane n’abafana.

Ubu Rayon Sports irakomeza urugamba rwo gushaka igikombe, kandi abafana bayo bafite icyizere ko bashobora kwongera guhigika APR FC. Imikino isigaye izakomeza kwerekana niba iyi kipe izabasha gutwara igikombe cyangwa niba APR FC izashaka uko igaruka mu rugamba rwo kugihatanira.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

DJ Ira yemerewe ubwenegihugu n’umukuru w’igihugu Paul Kagame

Byiringiro Gilbert wa APR FC wari uri mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yahise asezererwamo, asimbuzwa Uwumukiza Obed wa Mukura VS