Umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore yakiriye Amavubi y’abagore umukono warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3-3.
Uyu mukino wo gushaka itike ya Olempike, Uganda yakiriye u Rwanda kuri Kigali Pele Stadium mu Rwanda kubera ko muri Uganda nta sitade iriyo yujuje ibisabwa na CAF.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Nyinawumuntu Grâce mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje amagambo yatumye bamwe mu bakunzi ba ruhago bamusabira gutoza Amavubi y’abagabo.
Grâce yavuze ko yabanje kwiga buri mukinnyi wa Uganda, maze areba imikinire yayo, ubundi yamutsinda igitego nawe akayataka, ndetse kandi ngo yari yabwiye abakobwa be ko adashaka agasuzuguro k’Abagande.
Umutoza Nyinawumuntu Grâce utoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore, afite icyizere cyo gusezerera Uganda
📹 @KarugengeRadu pic.twitter.com/oDqNfiEBJn
— B&B Kigali 89.7 FM (@bbkigalifm) July 12, 2023
Aya magambo Nyinawumuntu Grâce yatangaje yatumye hari abamusabiye gutoza Amavubi y’abagabo.