in

Bamuhaye isomo:umutoza wa Gorilla FC yakubiswe inkoni nk’izakabwana ubwo yageragezaga kuroga ikipe ya Rayon Sports

Bamuhaye isomo:umutoza wa Gorilla FC yakubiswe nk’izakabwana ubwo yageragezaga kuroga ikipe ya Rayon Sports.

Umutoza wa Gorilla FC,Gatera Moussa, yaraye akubitiwe kuri Stade Regional i Nyamirambo ubwo yashinjwaga gushaka kwinjira mu rwambariro rwa Rayon Sports ngo agire ibyo amenamo.

Bivugwa ko uyu mutoza yaketsweho ikoreshwa ry’uburozi yashakaga kumena mu rwambariro rw’iyi kipe maze umwe mu bantu baba hafi ya Rayon Sports, acunga umutekano w’urwambariro aramukubita.

Iyi kipe ngo yari yazanye ibintu mu gacupa kameze nka kamwe kaba karimo umuti wo koza inka ari byo bashaka kumena mu rwambariro rwa Rayon Sports.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko nta byinshi yabitangazaho ariko na none urwambariro rw’ikipe rukwiye kubahwa.

Nyuma y’uyu mukino, Gatera Moussa akaba yabuze mu kiganiro n’itangazamakuru aho yohereje umwungiriza we, Kalisa François avuga ko umutoza mukuru yarwaye umutwe, kuri iki kibazo akaba yarahiye ko iyo mirwano atigeze ayibona.

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Onana ku munota wa 28 w’umukino.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Umutoza wa Gorilla FC yakubiswe bikomeye cyane kubera ibirozi

Haringingo Francis utoza Rayon Sports yababajwe cyane n’abakinnyi 2 b’iyi kipe baraye bavunitse