Bamuhaye isomo:umutoza wa Gorilla FC yakubiswe nk’izakabwana ubwo yageragezaga kuroga ikipe ya Rayon Sports.
Umutoza wa Gorilla FC,Gatera Moussa, yaraye akubitiwe kuri Stade Regional i Nyamirambo ubwo yashinjwaga gushaka kwinjira mu rwambariro rwa Rayon Sports ngo agire ibyo amenamo.
Bivugwa ko uyu mutoza yaketsweho ikoreshwa ry’uburozi yashakaga kumena mu rwambariro rw’iyi kipe maze umwe mu bantu baba hafi ya Rayon Sports, acunga umutekano w’urwambariro aramukubita.
Iyi kipe ngo yari yazanye ibintu mu gacupa kameze nka kamwe kaba karimo umuti wo koza inka ari byo bashaka kumena mu rwambariro rwa Rayon Sports.
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko nta byinshi yabitangazaho ariko na none urwambariro rw’ikipe rukwiye kubahwa.
Nyuma y’uyu mukino, Gatera Moussa akaba yabuze mu kiganiro n’itangazamakuru aho yohereje umwungiriza we, Kalisa François avuga ko umutoza mukuru yarwaye umutwe, kuri iki kibazo akaba yarahiye ko iyo mirwano atigeze ayibona.
Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Onana ku munota wa 28 w’umukino.