Abagabo benshi bavuga ko bakunda umugore wakunnye (guca imyeyo) kuko ngo abo bakoze ibyo baryoshya imibonano mpuzabitsina. Aha tugiye kureba ibyo umugore wakunnye aba arusha utarakunnye.
1. Ububobere
Umugore wakunnye agira ububobere cyane iyo umugabo arimo kumutegura, ariko ko ntibivuze ko n’abataraciye imyeyo batabugira.
2. Korohereza ukuza kw’amavangingo
Umugore waciye imyeyo, biramworohera kunyara mu gihe cy’imibonano cyangwa se kuzana amavangingo, bikubitiye kuri bwa bubobere bwinshi agira.
3. Kwigirira icyizere
Umukobwa wakunnye niyo abura icyumweru kimwe ngo ashyingirwe, aba yumva yiteguye, ko ari umukobwa witeguye kunezeza umugabo.
4. Igikundiro ku mugabo
Niba ibyatangajwe haruguru, byo kugira ububobere, amavangingo iyo bishobotse neza, muri make umugabo anezezwa n’imiterere y’umugore we cyangwa se ibyo amwifuzaho biboneka neza, arushaho kumukunda, igihe cyose akirinda kumuca inyuma kuko aba yumva ntacyo agiye gushaka ahandi atabona iwe.