Umutoza wa APR FC, Darko Nović yihanganishije abakunzi ba APR FC kuko Pyramids FC yabashije kubabonamo igitego, ariko abasezeranya ko urugamba rutararangira.
Umukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro tariki ya 14 Nzeri2024, amakipe yombi yanganyije 1-1, Pyramids ikaba yarishyuye APR FC mu minota ya nyuma.
Umutoza yagize ati “Bambarire kuko twatsinzwe igitego cyo hanze, ariko haracyari amahirwe ko twabona umusaruro mwiza hano, ndizera ko bariya basore bazatanga buri kimwe, bazashyiramo imbaraga berekane gaciro ka bo, turi hano kuko twizera ko hari icyo twakora.”
Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, akaba ari umukino isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.