in

“Bambarire kuko twatsinzwe igitego cyo hanze” Umunya Serbia Darko Nović utoza APR FC yahishuye ko impamba baburiye i Kigali bari buyikure mu Misiri

Umutoza wa APR FC, Darko Nović yihanganishije abakunzi ba APR FC kuko Pyramids FC yabashije kubabonamo igitego, ariko abasezeranya ko urugamba rutararangira.

Umukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro tariki ya 14 Nzeri2024, amakipe yombi yanganyije 1-1, Pyramids ikaba yarishyuye APR FC mu minota ya nyuma.

Umutoza yagize ati “Bambarire kuko twatsinzwe igitego cyo hanze, ariko haracyari amahirwe ko twabona umusaruro mwiza hano, ndizera ko bariya basore bazatanga buri kimwe, bazashyiramo imbaraga berekane gaciro ka bo, turi hano kuko twizera ko hari icyo twakora.”

Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, akaba ari umukino isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi b’ikipe ikomeye hano mu Rwanda bahagaritse kongera gukora imyitozo kubera amafaranga abafana bayo bifata mapfubyi

Amakuru mashya ku mpanuka ya bisi itwara abanyeshuri yarenze umuhanda ikagwa munsi y’umukingo harimo abana 34, hamenyekanye icyateye iyo mpanuka