Abigishije ba banyeshuri bagaragaye mu mafoto baheneranye banakandagiye ibitabo, bagize icyo bavuga kuri abo banyeshuri babo maze bitungura benshi.
Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hamaze iminsi hasakaye amafoto y’abanyeshuri basoje kaminuza aho bari bifotoje mu buryo bwavugishije abatari bake.
Nyuma y’ayo mafoto yabaye kumenyabose, ubuyobozi bwa kaminuza ya UTB aba banyeshuri bari barangijemo bitandukanyije nabo kuri iyo myitwarire bagaragaje mu mafoto.
Hari hagishidikanywa kuri kaminuza aba banyeshuri bizemo, gusa UTB yo yagaragaje ko ari abayo, yongeraho ko idashyigikiye imyitwarire bagaragaje.
Ati: “Ubuyobozi bwa UTB buramenyesha abantu muri rusange ko tudashyigikiye kandi ko twamaganye imyitwarire idahwitse ya bamwe mu banyeshuri bacu yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga ku munsi wa graduation. Iyi myitwarire idakwiye ntabwo ishushanya indangagaciro za UTB cyangwa y’u Rwanda, zo ziba zikwiye kuranga urubyiruko rwacu.”