in

Bakobwa, dore ikintu umusore mukundana ahora yifuza kuri wowe

Buri gihe iyo umuntu afashe umwanzuro wo kujya mu rukundo aba afite intego ariko hari byinshi abagabo bihariyeho baba bifuza ku bakunzi babo buri gihe;

1.Umukunzi w’umwizerwa; buri gihe umugabo cyangwa se umusore akundana n’umukobwa ashaka ko yamubera umwizerwa akajya amugira inama mu gihe zikenewe kandi akagerageza kumubwiza ukuri kubyerekeye urukundo rwabo ndetse n’ibyo abajijwe byose.

2. Umugore w’umunyembaraga; nibyo koko niyo umugabo yaba akora kajana, buri mugabo wese yishimira umugore w’umunyembaraga wamufasha mu bikorwa bye byose ndetse no kuba yagira icyo yinjiza mu rugo.

3. Umugore ukunda umugabo nkuko umubyeyi akunda umwana we. Nkuko umwana akunwa akitabwaho, akingingwa, ibi nibyo bintu bya mbere bishimisha umugabo ndetse bikanamuryohera muri relationship ye.

4. Umukunzi umwitaho; hari kwitabwaho, gufatwa nk’umwana nkuko tubizi ko abana ari abatware, hiyongeraho no kumuha care zishoboka zose.

5. Umukobwa w’umunyabwenge kandi uzi guteka ndetse ari n’umujyanama mwiza uyu namwe akundwa n’abagabo cyane.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Clapton kibonke yahawe akayabo k’amafaranga nyuma yo gucibwa ino (video)

Dore impamvu udakwiye kogosha imyanya y’ibanga