in

Bakobwa, dore amayeri mwakoresha mukigarurira imitima y’abakunzi banyu mukishimana.

Birashoboka ko kunezeza umukunzi wawe biri mu bikugora bityo agakurizaho kukwinuba cyangwa se guhirahira ashaka kwishakira abandi,ibi byituma usara ngo usizore kuko ntarirarenga ahubwo ngenza make maze witwaze ubushishozi nuko wubake urukundo ruzira imiraba.

Ushobora kuba wumva ko bigoye nyamara ngo mu rukundo byose birashoshoka cyane iyo hari urukundo koko,bivugwa ko abagabo baca inyuma abagore babo baba bishakira ibindi,bishakira ibyiza bidasanzwe nyamara burya bamwe muribo bagenda bishakira kwizerwa no kwiharirwa ku buryo babaho mu buzima bumva ko imitima y’abo bakunda ibari iruhande kandi itabacyekacyeka.

Uti “nabigira nte ngo nizerane n’uwo dukundana ?”

1.Muhe urukundo rwuzuye.

Ese azajya gushaka urundi rukundo rw’iki kandi aziko ari wowe wenyine wamweretse ko umwizera ku rusha abandi,ari wowe wenyine ahora ahanze amaso akanyuzamo akakumwenyurira ,mwembi mugahuza inseko.

2.Mu bwire urukundo umukundo.

Mubwire neza ko umukunda,umubwire ikiri ku ndiba y’umutima wawe kuko koko yakwemereye ko agukunda wasanga ari wowe w’ubuzima bwe,ngaho nawe ibaze mu gihe uzaba wirinda kumubwira uko umukunda agahura n’abatyaye ku rurimi no mu bikorwa,bizamusaba ubushishozi buhambaye kugira ntabiharire.

3 .Komeza kumukurura.

Abagabo aho bava bakagera bakunda abagore ariko bikaba akarusho iyo bigeze ku mubiri w’umugore,niba mwarashakanye ningombwa cyane ko igihe cyo mu buriri kiba icyo kunezerwa kitaba icyo kubwirana imiruho n’ibibazo biri mu rugo ahubwo kikaba icyo kunezererwa hamwe,,,niba mutarashakana nawe hari uburyo wakurura uwo ukunda kandi utiyandaritse, guma uko uri ,mwiyereke uko uri wenda niko agukundira ,irinde kwifata uko utari cyangwa ngo utekereze ko azarushaho kugukunda kuko witwaye nk’abanyamideli ahubwo ba wowe kuko aribyo bigutandukanya n’abandi.

4.Koresha ukuri

Irinde akarimi kabeshya imbere y’umukunzi wawe bityo nawe azarushaho kukwizera,kimwe mu bintu bishengura abagabo n’ukubeshywa n’abo bakunda ariko kandi uko uzi ko ikinyoma gishobora kugushengura ni nako nawe iyo kigeze ku mutima we gisya kitanzitse,irinde kuba wamurakaza rero wifashishe kumubeshya ahubwo umubwize ukuri ,ejo atazavaho agucyecyera kumuca inyuma agakurizaho kuguta ,erega ntiyabura gutekereza icyo uvugana na babagabo cyangwa babasore kuko aragukunda kandi yumva utajya kure y’umutima we ,ngaho rero wibyita gufuha cyane ko nawe uzi neza ko atarenza urugero.

5.Ishimane n’uwo wahisemo.

Shaka uko wakishimana n’uwo ukunda,niyo byafata igihe gito cyangwa ntimukore ibihenze mwishimire muri ducye mufite icyambere n’ukugira ibihe bizahora iteka ku mitima yanyu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya ku muneke ubahanga bemeza ko ari n’umuti w’ibitotsi.

Ibintu by’ingenzi wamenya ku Cyayi, ibyiza byacyo n’ingaruka zikomeye gishobora kugira ku buzima bw’umuntu ukinywa cyane.