in

Bakigera ku ishuri, abanyeshuri bahuye n’indwara itazwi itangiye kubica urusorongo

Amakuru y’inshamugongo atangwa n’abaganga mu gace ka Matete mu gihugu cya Congo, ni indwara itazwi ivugwamo, avuga ko abanyeshuri bayirwaye ari abo mu ishuri ryubatse mu gace ka Bonhomme ubu kamaze no gufungwa kuva mu cyumweru gishize.

Abapfuye ngo bagaragaza ibimenyetso bimwe, birimo kuribwa umutwe, mu muhogo, mu ngingo, kugenda bimubangamiye no kunanirwa guhumeka rimwe na rimwe.

Umuto mu banyeshuri bapfuye afite imyaka 9, naho umukuru akagira imyaka 21 nk’uko bitangazwa Papy Kabongi, Icyakora umukuru wa santere ya Matete yatangaje ko bakomeje gukurikirana abarwaye by’umwihariko bafatanije n’ibitaro byo muri ako gace.

Abayobozi b’ibitaro basabye binginga abaturage kuba bategereje ibisubizo by’ibizamini byoherejwe ku bitaro bikuru by’igihugu INRB bere yo gutangaza ko agace kagwiriwe n’akaga.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahigo: Abavandimwe 12 bombi bamaze imyaka irenga 1,000

Rubavu: Sekidende birukanye mu nzu, yahisemo guhima akagari ke akora ibigahesha ikimwaro