in

Bahawe imyambaro itagira amazina yabo! abakinnyi 3 byamaze kwemezwa ko batazakomezanya na Rayon Sports nubwo beretswe abafana ku munsi w’Igikundiro

Bahawe imyambaro itagira amazina yabo! abakinnyi 3 byamaze kwemezwa ko batazakomezanya na Rayon Sports nubwo beretswe abafana ku munsi w’Igikundiro

Ku munsi w’ikipe ya Rayon Sports abakinnyi bagera kuri 30 beretswe abafana ariko harimo 3 batazakomezanya n’iyi kipe nubwo bari mu berekanywe.

Uyu muhango wabaye ku munsi wo kuwa gatandatu ubera kuri Kigali Pelé Stadium hanakiniwe umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo n’ikipe ya Police FC ya Kenya igitego 1-0.

Mbere y’umukino ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi bashya yaguze ndetse n’abasanzwe n’amanimero bagomba kuba bambaye ariko abarimo Mugisha Francois Masta, Ishimwe Patrick na Iradukunda Pascal bahawe imyambaro ariko ntiyashyizweho amazina yabo.

Amakuru YEGOB dukesha Fine FM ni uko aba bakinnyi batazakomezanya n’ikipe ya Rayon Sports. Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko Pascal na Patrick bamanuwe mu ikipe y’abato ya Rayon Sports kuko baracyari bato ariko Mugisha Francois Masta we biravugwa ko umutoza atishimira imikinire ye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birabaye! Dukurikije ibyo var itwereka birangiye Harmonize yegukanye wa mukobwa w’amabuno – Amashusho

Umunyenyanza nta mikino agira! Nyanza umugabo yahuye n’umugabo mugenzi we mu muhanda ariko ibyo yamukoreye si ibyi Rwanda